Amakuru mashya
Arusha, 20 Gashyantare 2012 (FH) - Uwahoze ari minisitiri w'imigambi ya Leta Agusitini Ngirabatware, ubu ukurikiranywe n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yitandukanyije n'umwunganizi we mukuru mu by'amategeko mu gihe urubanza rusatiriye isozwa ry'ukwiregura.
Arusha, 17 Gashyantare 2012 (FH) - Abashingamategeko b'ibihugu by'Afurika bivuga ururimi rw'igifaransa basezeranyije Leta y'u Rwanda ko bagiye gutanga inkunga yabo mu gukurikirana no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi bihishe mu bihugu byabo binyuranye, nk'uko iyi nkuru yatangajwe ku wa gatanu n'ibiro ntaramakuru by'u Rwanda ARI.
Kigali, 16 Gashyantare 2012 (FH) - Inama nkuru y'ubutabera bw'igihugu cy'u Rwanda, igizwe n'abacamanza batowe na bagenzi babo, yemeje ishyirwaho ry'urugereko rwihariye mu Urukiko Rukuru,,rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga, ruzaba rushinzwe by'umwihariko kuburanisha abakekwaho ibyaha baturutse mu bihugu by'amahanga no mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR).
Arusha, 14 Gashyantare 2012 (FH) - Umunyamategeko uvuka mu gihugu cya Danemark Vagn Joensen yatorewe kuba perezida w'urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) asimbura umunyapakisitanikazi Khalida Rachid Khan.
Arusha, 13 Gashyantare 2012 (FH) - Amashyirahamwe abiri yasabye kuzumvwa n'Urukiko mpanabyaha mzumahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) mu rwego rwo kwamagana « ibihano bidakwiriye » byahawe ababuranyi ubu ashyigikiwe n'ubushinjacyaha.
 
Ishakiro